Amategeko ngenga mikorere y'umuryango / Ibirimo / Uruhare & Inshingano

This page is a translated version of the page Movement Charter/Content/Roles & Responsibilities and the translation is 96% complete.
Outdated translations are marked like this.


Igice cy'uruhare n'inshingano mu gitabo cy'amategeko remezo y'umuryango gitanga ibitekerezo ku mpinduka zo guteza imbere umuryango wa Wikimedia. Nanone kandi, yemeza ko ibikorwa bimwe na bimwe bizakomeza nta mpinduka zikomeye. Iki cyemezo gituruka ku kuba abantu bemera ko hari ibikorwa neza kandi ko bifite akamaro. Iyo gahunda ikomeje kugira icyo igeraho, ituma ibikorwa by'ingenzi bikomeza kuba byiza kandi bigatanga umusaruro. Ibyo bituma abagize umuryango bibanda ku guhindura ibintu kandi bakagira ingaruka nziza. Iki gice kigamije gushyira mu gaciro hagati yo guhanga udushya no gukomeza ibikora neza, kugira ngo umuryango ukomere kandi ugire umusaruro mwiza urushijeho.

Imiterere y'iyi mbanziriza mushinga

Iriburiro

Ibigo n'abafatanya bikorwa, muri Wikimedia, batanga kandi bagahuriza hamwe uruhare n'inshingano mu buryo bungana kandi bushoboka mu muryango wose wa wikimedia

Ukurikije ihame ry'ubufasha, inshingano zitangwa ku rwego rwo hasi rushoboka. Ibi birakurikizwa keretse niba intego y'ibikorwa byateganijwe bidashobora kugerwaho bihagije kuri urwo rwego ariko birashoboka, bitewe n'ubunini cyangwa ingaruka z'igikorwa cyateganijwe, bigerwaho neza kurwego rwo hejuru. Ku nshingano zo mu rwego rwo hejuru, inzego zihagarariye umuryango zose zirahari. Bagenewe kubaka ubwumvikane bwo gufata ibyemezo, no kubazwa inshingano mu byagezweho.

Abakorerabushake

Abakorerabushake ni bo mbaraga z'ingenzi za muntu z' umuryango. Nk'abantu ku giti cyabo, bafite ubwigenge bwo gutanga umusanzu ku butumwa bw'umuryango wa Wikimedia. Muri Wikimedia, umukoranabushake ni umuntu utanga igihe cye n'imbaraga ze ku bikorwa bya Wikimedia atabonye umushahara usanzwe ku bw'umuhate we. Ibyo babikora ku giti cyabo cyangwa badafite aho bahurira, urugero nko gutegura imishinga, gukora imirimo y'ubuyobozi, gufatanya n'amakomite no gutegura ibirori. Hari igihe abantu bitanga bakabona ingororano bitewe n'umuhate bashyiramo, urugero nko kwishyura amafaranga yakoreshejwe, guhabwa ibihembo, ibikoresho, impano z'ubufasha cyangwa amafaranga y'impano.

Imiterere y'imiyoborere

Abakorerabushake bashobora kwiyemeza gukora ibikorwa by'umuntu ku giti cye cyangwa rusange mu mumuryango wa wikimedia , kandi bashobora kwifatanya n'itsinda iryo ari ryo ryose ryiteguye, umuryango, umushinga, umuryango cyangwa ikigo. Umuryango wa Wikimedia ubeshwaho no kugira abantu biyemeza kandi batanga umusanzu ku bushake.

Inshingano

Abakorera bushake bitangiye gukora imirimo ni bo urufatiro rw'iryo shyaka rubatseho. Umuryango ntiwabaho utabafite. Imirimo yabo itangira mu gusohora imishinga nk'umuntu ku giti cye kugeza mu kubaka amatorero yo gutera imbere kw'umuryango.

Abitanga babikunze bose bagomba gukurikiza politiki n'amabwiriza y'urugendo mu gihe bagira uruhare. Bafite inshingano zo kubazwa inshingano ku bikorwa byabo bwite mu gihe bakora ibikorwa byo kwimakaza Wikimedia, nk'uko bigaragara mu mabwiriza y'imyitwarire.

Uburenganzira

  • Imishyikirano y'abakorerabushake n'umuryango wa Wikimedia ubwayo ni iy'ubushake: nta mipaka y'umushinga umukozi w'ubushake ashobora gutanga. Abitanga babikunze bafite uburenganzira bwo guhitamo uburyo n'ubwinshi bw'umusanzu bashaka gutanga.
  • Buri mukorera bushake wese afite uburenganzira bwo kuva mu muryango igihe icyo ari cyo cyose. Bashobora kuruhuka igihe icyo ari cyo cyose, cyangwa bakavaho igihe bazaba bahisemo ko igihe cyo gukomeza n'ibindi kigeze.
  • Birakwiriye ko umuntu yirinda gushyiraho imihati myinshi ku bakorera bushake. Abitanga babikunze bafite uburenganzira bwo kwanga gusabwa ibindi bitekerezo cyangwa gutanga ibitekerezo.
  • Abakorera bushake bose b'umuryango bagomba kubahwa kandi bagashobora kwifatanya mu buryo buhuje n'uburinganire.
  • Kugira ngo dukomeze gushyigikira kandi tugire imimerere ishimishije ku bakorera bushake bacu, dushobora gushyiraho uburyo bwo kugenzura ibyo twishyura, haba mu bijyanye no gusubiza amafaranga, igihembo cy'ibirori, ibikoresho, gahunda zo gushyigikira, amafaranga n'ibindi.

Communities

Abakorera bushake ba wikimedia ni aatsinda y'abakorera bushake bakorera kuri interineti cyangwa hanze yayo bubaka cyangwa buzuza imishinga n'ibikorwa bya wikimedia

Imiryango ya Wikimedia ibaho mu buryo bwinshi kandi ishobora kuba ifite intego, imiterere y'isi, ururimi cyangwa ishingiye ku mishinga.

Ubuyobozi

Imiryango y'abakozi ni amatsinda y'abantu bagira uruhare mu mishinga ya Wikimedia kuri interineti. Bafite ubwigenge bukomeye ku miyoborere yabo, mu mimerere barimo, mu gihe bakurikiza amategeko y'imyifatire y'abantu bose. Iyo gahunda yo kwizigamira igamije gutuma abantu bagira ubushake bwo kugerageza, bityo bigatuma habaho uburyo bushya bwo guhangana n'ibibazo by'imibereho n'ikoranabuhanga.

Imiryango ishyiraho kandi ikurikiza uburyo bwayo bwo kuyobora abantu bayishyigikiye, butandukanye bitewe n'umuryango. Mu miryango imwe n'imwe, hari komite n'inshingano zitandukanye zo gushyigikira no kugenzura ibi bikorwa, harimo ariko ntibigere kuri: Abanya biro, , ibisonga, Abashinzwe kuyobora, Abayobozi, Abanyamuryango ba Komite y'Ubucamanza, n'ibindi. Hamwe n'imiryango, ni bo bafite inshingano zo gukurikirana politiki y'ibikoresho, kwita ku bikorwa n'ibikorwa by'akazi, n'ubufatanye.

Kubera ko ubuyobozi bwa buri muryango bushinzwe n'abaturage ubwabo, nta buyobozi buhagije buhabwa umuryango usanzwe, ahubwo buri muryango ukwiriye gukurikiza amahame ayobora.

Inshingano

Imiryango ifite inshingano yo gutegura, kugenzura, gucunga no kwagura imishinga iriho n'iriho mu gihe kizaza kugira ngo umuryango ukomeze gutera imbere. Nanone kandi, ni bo bafite inshingano yo gushinga no gushyira mu bikorwa uburyo bwo gukora n'amategeko mu mishinga yabo, no gutegura no kuyobora ibikorwa mu mimerere barimo.

Mu by'ukuri, amatorero y'imishinga abazwa n'abakoresha muri uwo muryango ku bibazo by'imiyoborere.

Uburenganzira

Amatorero y'imishinga agenzura mu buryo bwuzuye ibikubiye mu bikorwa byayo.

Ku bw'ibyo, kugira ngo uwo muryango ugire uruhare mu bikorwa by'ubufatanye birambbye, ni ngombwa cyane. Ku mpinduka zose zashyizweho n'Ikigo Wikimedia cyangwa Inama y'Isi yose zigira ingaruka ku mikorere y'abaturage, abaturage b'ibihugu by'aho bahuriye bagombye kugirishwa inama z'ingirakamaro . Ihinduka rifite ingaruka ku mikorere y'akazi rishobora kuba rikubiyemo impinduka mu bikoresho bya interineti cyangwa software, cyangwa imishinga ku isi yose igira ingaruka ku baturage nk'ingamba z'ibikorwa, cyangwa amategeko y'imyitwarire. Hari n'ibindi, urugero nko guhindura Amasezerano y'Ihuriro, bigomba gushyirwaho ikindi cyemezo gihahamye. [1]

Mu gihe inyungu zikomeye zihabanye zituma ibyo biganiro bitashoboka, Inama y'Isi Yose cyangwa WMF igomba gusobanura impamvu ibyo biganiro bidashobora kuba. Mu bihe byihutirwa, Inama y'Isi Yose cyangwa WMF ishobora gukora mu bubasha bwayo, ariko nyuma yaho igomba gutanga ibisobanuro nk'ibyo. Nyuma yaho hazatangwa uburyo bwo kugirana inama no gusuzuma ibyo bikorwa uko bishoboka kose (harimo no guhagarika ibikorwa). Inama y'Isi Yose na (WMF) bigomba kwirinda kugera ku myanzuro y'ukuri mbere yo kujya inama ku myanzo cyangwa ibikorwa.

Amakuru n'ibyavuguruwe ku mpinduka bigomba kugira ingaruka ku bikorwa by'abaturage, kandi bigomba kuba bihari kandi bigasobanurwa n'abayoboke b'umuryango. Ibi bisobanuro birimo ariko ntibihere ku: imishinga ikomeje gukorwa n'amahirwe, amakuru kuri WMF n inama y'isi yose (harimo n'amakomite yayo). Imiryango ifite uburenganzira bwo kubona inyandiko zihagije zihuje n'amahame y'urugendo rwacu. Amakuru adashobora gutangazwa kubera ko ari ibanga, ya wenyine, ari ay'umuntu ku giti cye cyangwa akaba adashobora gusangizwa kubera amategeko, ntashobora gutangazwa ku karubanda.

Ibice bigize umuryango

Ibice by'umuryango ni imiryango yigenga iri mu muryango wa wikimedia yanyuze mu buryo bwemewe bwo kwemererwa. Bakaba bahuriye ku kuba bafite inshingano zo guteza imbere ubumenyi bw'ubuntu , bakaba bemeranya n'indangagaciro z 'umuryango kandi bakaba bafata ibyemezo mu ngamba z'umuryango mu gace baherereyemo

Ibice by'umuryango bigira abanyamuryango babishaka n'abakorera bushake , kandi bagatanga serivisi mu bice bafitemo ubuhanga bwihariye. Batanga ubufasha ku nzego , bagasaranganya imirimo kandi bagafasha abakorera bushake n'indi miryango gutera imbere , gukora no gushyira hamwe ibikorwa

Ibice by'umuryango bifasha mu gutera imbere no kwaguka kw amahuriro ya wikimedia mu kuba amanyamuryango , kubaka ubufatanye , gushaka ubutwererane , guteza imbere ubumenyi no guteza imbere ubukangurambaga. Bafungura imiyoboro y'itumananaho mu duce baherereyemo kandi bagakora nk'ababahagarariye. Ukurikije uko aho bari hateye , bafasha kubona ibikoresho n'ubufasha ku mashyirahamwe yabo.

Intumbero y'igihe kirekire ni ukobona ubushobozi bw'umuryango bugera ku bice bitandukanye atari ikigo kimwe kihariye ahubwo bifashije n'inama y'isi yose na WMF. Kugirango ibyo bigerweho , gutera imbere bizagirwa ibyambere mu ngamba zo guteza imbere imiyoborere yegereye abaturage ikwiye

Inama y'Isi yose

(Icyitonderwa ku musomyi: Amakuru ku Nama y'Isi Yose azongerwa ku gice cya R&R cy'ibanze mu gihe cy'ihindurwa ry'uburyo bwo gutegura.Umushinga w'inama y'isi yose ku makuru agezweho.)

Amahuriro

(Icyitonderwa k'Umusomyi: Amakuru ku Hub azongerwa ku gice cya R&R cy'igitabo cy'amategeko mu gihe cy'ihindurwa ry'uburyo bwo gutegura. Wajya Hubs imishinga y'amahuriro ku makuru agezweho.)

Imiryango ishingiye kuri Wikimedia

Abashyize hamwe n'Umuryango wa Wikimedia ni inzego z'Umuryango w'Umuryango Wikimedia, zemerwa n'Inama y'Isi yose na komite yayo, cyangwa mbere y'uko Inama y'Isi yose itangira, ndetse n'igihe cy'impinduka, yemewe n'Ikigo cy'Umuryango Wikimédia.

Abashingiye ku muryango wa wikimedia ushobora kuba ushingiye kuho babarizwa , Umuryango w'Ibintu bahuriyeho ufite amakuru yerekeye isi yose cyangwa akarere kose ariko ufite ingingo itandukanye, n'Amatorero y'abakoresha ashobora kuba ari amatorero ndetse n'insanganyamatsiko. Abafatanyabikorwa ni uburyo bw'ingenzi bwo gutunganya amatsinda mu iterambere ry'ibikorwa n'ubufatanye.

Imiyoborere Ishami ry'ishami n'ubuyobozi bwayo bishobora guhitamo bitewe n'imimerere n'ibyo rikeneye. Ufata ibyemezo ni akanama k'abafatanyabikorwa cyangwa ikindi kintu nk'icyo, kandi uwo bashinzwe abazwa n'itsinda bahagarariye - urugero nk'urwego rw'abagize umuryango wabo. Nanone kandi, uwo mufatanyabikorwa agomba kubahiriza inshingano n'indangagaciro by'urwo rugaga kandi agakurikiza amahame yo kumwemera.

Inshingano

Abafatanyabikorwa bose bafite inshingano zo kubungabunga imibereho myiza y'abaturage bashyigikiwe n'abafatanyabikorwa, kandi amaherezo bagomba gufasha mu buryo buziguye cyangwa butaziguye umushinga umwe cyangwa myinshi kuri interineti: korohereza abantu kwifatanya, uburinganire n'ubwinshi mu baturage babo; kubahiriza itegeko rigenga imyitwarire; no guteza imbere ubutwererane n'ubufatanye mu karere kabo cyangwa mu mutwe w'akazi kabo. Abafatanyabikorwa biteganyijwe ko bahuza n'izindi nzego zishinzwe gukusanya inkunga, niba bahitamo gukusanya inkunga. Abafatanyabikorwa bafite inshingano yo gutuma akazi kabo kaboneka binyuriye mu gutanga raporo zigera ku bantu bose.

Umuryango ushinzwe uba ugomba kugishwa inama mu bikorwa by'ihuriro ugomba kugishwa inama ku ngingo iyo ari yo yose igomba gutangwa mu gace ukora (iyo yaba ari ingingo cyangwa akarere), no ku mpinduka zose zigomba gutangwa ku mikorere n'ubuyobozi bw'Umuryango mu gihe zagize ingaruka ku mikorere y'uwo muryango.

Umuryango wa Wikimedia

Wikimedia Foundation ni umuryango utagize leta (NGO) ufite inshingano z'amategeko ku mbuga n'ikoranabuhanga by'ubumenyi bw'ubuntu bw'Umuryango wa Wikimedia, ndetse n'ubushakashatsi ku byo utegura. Rishyira mu bikorwa icyerekezo cy'ingamba giturutse ku kwifatanya no guhagararira mu iterambere rya Wikimedia.

Umurimo wa Wikimedia Foundation wuzuzwa n'inzego zihariye nka Wikimedia Endowment na Wikimedia Enterprise ari abantu batandukanye kandi bafite amategeko yabo bwite.

Imiterere y'imiyoborere

WMF ifite inzego z'ubuyobozi muri mategeko yabo , yuzuzwa n' imyanzuro y'akanama k'ubuyobozi hamwe na politiki akoreshwa kuri aka kanama no ku bakozi bayo. [2] inteko y'abizerwa, nibura harimo icya kabiri baturutse mu banyamuryango , nirwo rwego rukuru rwo rufata ibyemezo , aho rushobora guha ububasha umuyobozi wa WMF (CEO). WMF ibazwa inshingano m 'umukoro w'ubumenyi bw'ubuntu no ku banyamuryango ba wikimedia. WMF imenyesha abanyamuryango ba wikimedia ibijyanye n'ibyemezo by'inteko y'abizerwa na CEO . WMF ikora ku buryo ayo makuru ari ahabona kandi yoroshye kuyageraho

WMF igirwa inama kandi igashyigikirwa n'amakomite agizwe ahanini n'abakorerabushake bafite ubumenyi n'ishyaka ku ngingo runaka, kandi bagafashwa n'abakozi ba WMF mu gusohoza uruhare rwabo.

Inshingano

WMF ni yo ifite inshingano zo kubungabunga ibikorwa bya Wikimedia mu gihe kirekire no kubungabunga umuryango. WMF imenya neza seriveri aho imishinga ya Wikimedia ibarizwa, kandi ni yo igenzura iterambere rya software nyamukuru. WMF ni yo ifite inshingano zo gushyigikira ibikorwa byo gukusanya inkunga ku rwego rw'isi. WMF kandi ifite inshingano zo gukora umushinga wa Wikimedia Enterprise.

WMF ifite inshingano zo kwita ku ngingo z'amategeko z'Ikigo no kugenzura uburyo bwacyo rusange bwo kuyobora, nko mu mikorere ijyanye n'Inama y'Inteko y'abizerwa, iterambere ry'imigambi y'umwaka n'imyaka myinshi, no kurinda ibimenyetso by'ubucuruzi bya Wikimedia.

WMF kigirwa inama n'abafatanyabikorwa bashishikajwe n'ibizaba byatewe n'ihinduka mu mikorere ya politike n'amategeko. Iyo bibaye ngombwa, isaba inama z'amategeko hanze y'umuryango.

WMF izashyiraho uburyo , hamwe n'Inama y'Isi Yose, kugira ngo rijye rihuza ibikorwa byo gukusanya imfashanyo mu buryo bwita ku bandi, bufite uruhare no kubazwa inshingano. Iyi gahunda izatuma cyane cyane ibishoboka byose by'imirimo birushaho gusobanuka, kugira ngo birinde gutatanya imbaraga no guhurira ku bikorwa icyarimwe.

WMF ikurikirana ibyabaye hanze y'umuryango bigira ingaruka ku kazi k'umuryango, urugero nk'ibibazo by'amategeko n'abanyamuryango bari mu kaga.

Inyandiko

  1. Iyo nyandiko igamije kongeramo umurongo w'Igice cy'Ivugurura giteganyijwe mu gihe cy'igitabo cy'Ibyanditswe.
  2. mu bakozi harimo n'abakorera kuri kontaro

Ibindi bisomwa