Ingamba n'imiyoborere by'umuryango/ abakorerabushake b'amatora/2022/Ihamagarira abakorerabushake b'amatora

Amatora y'inama y'ubuyobozi ya Wikimedia Foundation yo 2022 - Ihamagarira abakorerabushake b'amatora

Ushobora kubona ubu butumwa bwahinduwe mundimi zinyongera kuri Meta-wiki.

Ikipe ishinzwe ingamba n'imiyoborere by'umuryango irashaka abanyamuryango bazakora nk'abakorerabushake b'amatora mu matora y'inama y'ubuyobozi agiye kuza.

Igitekerezo cya gahunda y'abakorerabushake b'amatora cyaje mu gihe cy'amatora y'inama y'abayobozi ba Wikimedia yo 2021. Iyi gahunda yaje kugenda neza. Twifashishije abakorerabushake b'amatora twashoboye kongera kwegera n'ubwitabire mu matora kukigero cya 1753 kuva 2017. Muri rusange abitabiriye bari 10.13%, amanota 1.1 ku ijana yiyongeraho, naho wikisi 214 zari zihagarariwe mu matora.

Hari wikisi 74 zititabiriye muri 2017 zatanze abatora mu matora ya 2021. Ese ushobora gufasha kongera ubwitabire kurushaho?

Abakorerabushake b'amatora bazafasha mubice bikurikira:

  • Sobanura ubutumwa bugufi kandi utangaze inzira y'amatora akomeje mumiyoboro y'abanyamuryango
  • Amahitamo:kurikirana imiyoboro y'abanyamuryango ku ibitekerezo n'ibibazo by'abanyamuryango

Abakorerabushake bagomba:

  • Komeza politiki y'ubworoherane mu gihe cy'ibiganiro n'ibirori
  • Tanga umurongo ngenderwaho n'amakuru yo gutora ku banyamuryango mu buryo butabogamye

Urashaka kuba umukorerabushake w'amatora kandi ukemezako umuryango wawe uhagarariwe mu majwi? Iyandikishe hano m:Special:MyLanguage/Movement Strategy and Governance/Election Volunteers/About wakire amakuru mashya. Ushobora gukoresha urubuga rw'ibiganirom:Special:MyLanguage/Talk:Movement Strategy and Governance/Election Volunteers/About kubibazo bijyanye no guhindura.